Iki gice gisobanura uburyo bworoshye aba Ajenti bashobora guhindura igice cyabo cya serivisi zikunze gukoreshwa. Mu kongeraho serivisi zawe z'ingenzi, ushobora kugera byihuse kandi byoroshye kuri serivisi ukenera kenshi.
Icyitonderwa:
Bitandukanye n'urubuga rwa mbere rw'Irembo, abajenti ubu bafite irembo ryabo ritandukanye ryo kwinjiriraho. Genzura neza ko winjira mu irembo ryagenewe abajenti.
Kurikikiza aya mabwiriza yoroshye kugira ngo wojyereho serivisi ukoresha cyane ku rubuga rw'IremboGov ruvuguruye:
Jya ku rubuga rwa IremboGov rwavuguruwe rwa aba Ajenti, maze winjire muri konti yawe.
Numara kwinjiramo. Kanda kuri buto yanditseho ''Ongeraho serivisi ukunda gukoresha''.
Akadirishya ko ku ruhande kazagaragara, hitamo serivisi wifuza kojyeramo cyangwa gukuraho izisanzwe ziriho muzo ukoresha cyane.
Ubu ushobora kugera byoroshye kuri serivisi ukoresha cyane mu buryo bwihuse kurushaho.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina