Uko umu Ajenti yafasha usaba Guhindura ishami ry’iposita rya ePoBox

Búið til af Ivan Shema, Breytt Fri, 31 Jan kl 3:10 PM eftir Ivan Shema

Iyi serivisi yemerera abafite aderesi nkoranabuhanga (ePoBox) guhindura ahantu aderesi yabo bwite cyangwa iy’umwuga ishamikiye, Gutyo bagashobora kwakira no gucunga amabaruwa na ma paki yabo murindi shami ritandukanye ry’iposita. Kugira ngo serivisi ikomeze gukorwa neza, guhindura ishami ry’iposita bishobora gukorwa rimwe gusa mu gihe cy’amezi atatu.


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminota 5 kandi serivisi Ntiyishyurwa.


Ibisabwa:

  • Ibigo by'ubucuruzi bigomba kuba bifite TIN z'ubucuruzi zikora.

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usabye iyi serivisi.


  1. Jya ku rubuga rwa agent.irembohub.com rwavuguruwe rwa aba Ajenti, maze winjire muri konti yawe.



  1. Jya munsi y’icyiciro cya “Serivisi z’Iposita” ukande kuri “Hindura ishami ry’iposita rya ePoBox”.


  1. Ushobora no gushakisha serivisi ahabugenewe, maze uhitemo mu byavuye mu ishakisha.


  1. Soma ibisobanuro bya serivisi maze ukande “Saba” kugira ngo utangize dosiye y’usaba.


  1. Shyiramo nomero y’usaba ya telefoni hanyuma amakuru y'usaba dosiye azahita agaragara munsi, hitamo ishami ry'iposita rishya.

  2. Hanyuma ukande kuri “Gukomeza”.


  1. Genzura maze wemeze amakuru. Hanyuma, shyiraho nomero y’usaba ya telefoni na imeyili ushaka kujya wohererezwaho ubutumwa bugufi/imeyili bimumenyesha aho dosiye yiwe igeze.

  2. Kanda ku kadirishya kugira ngo wemeze ko amakuru ari ukuri, hanyuma ukande Kora dosiye.

  3. Uzahita uhabwa nomero yo kwishyuriraho kugira ngo usaba serivisi abashe kwishyura. Kanda “Ishyura maze wohereze.”


Icyitonderwa:

  • Usaba serivisi namara kwishyura neza, azabimenyeshwa nyuma y'iminota mike ko ishami ry’iposita rya ePoBox ryamaze guhinduka, aha uzaba ushobora gukomeza ukagakoresha no kumanura icyemezo cyawe. 

  • Usaba serivisi aramutse afite ibibazo ibyo ari byo byose byerekeye umwirondoro wiwe yavugisha ibiro by'Iposita kuri 0791956191.


Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina