Uko umu Ajenti yafasha usaba kuvugurura aderesi ya e-P.O Box.

Búið til af Ivan Shema, Breytt Fri, 27 Des, 2024 kl 5:05 PM eftir Ivan Shema

Iyi serivisi yemerera abafite aderesi nkoranabuhanga (ePoBox) kongeresha igihe cy'ifatabuguzi rya aderesi yabo bwite cyangwa y’umwuga, kikongerwa umwaka umwe. Kuri aderesi zataye agaciro, igihe gishya gitangira ku itariki yo kwishyura. Kuri aderesi zigifite agaciro, kongera igihe gitangira ako kanya nyuma y'itariki izarangiriraho, bigatuma serivisi idahagarara.


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 5 kandi igiciro kizaterwa n’ibyo wahisemo. 

Icyitonderwa: Bitandukanye n’uru rubuga rwa Irembo rwari rusanzwe, ubu aba Ajenti bafite urubuga rwihariye. Menya neza ko winjira ku rubuga rwagenewe abakozi bahagarariye abandi.

Ibisabwa:

  • Ibigo by'ubucuruzi bigomba kuba bifite TIN z'ubucuruzi zikora.

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usabye kuvugurura aderesi yiwe ya ePoBox.

  1. Jya ku rubuga rwa IremboGov rwavuguruwe rwa aba Ajenti, maze winjire muri konti yawe.


  1. Serivisi ushobora kuyisanga munsi y'icyiciro cya Servisi z'iposita kanda kuri “Kuvugurura aderesi ya e-P.O Box”.


  1. Soma neza ibisobanuro bya serivisi maze ukande “Saba” kugira ngo utangize dosiye.


  1. Shyiramo umwirondoro wa ePoBox harimo nomero ya telephone ijyanye na ePoBox y’usaba maze andi makuru azizana.

  2. Emeza ko amakuru ariyo ukande “Gukomeza”.


  1. Genzura amakuru ajyanye na dosiye y’usaba maze ushyireho nomero yiwe ya telefoni na imeyili ashaka kujya yohererezwaho ubutumwa bugufi/imeyili bimumenyesha aho dosiye yiwe igeze.

  2. Kanda ku kadirishya kari munsi kugira ngo wemeze ko amakuru ari ukuri, hanyuma ukande “Gufungura Dosiye”


  1. Uzahita uhabwa nomero yo kwishyuriraho kugira ngo usaba abashe kwishyura. Kanda “Ishyura”


Icyitonderwa:

  • Usaba namara kwishyura neza, azabimenyeshwa nyuma y'iminota mike aderesi yiwe ya e-PoBox yamaze kwandikwa, aha azaba ushobora gukomeza agakoresha no kumanura icyemezo cyiwe. 

  • Aramutse afite ibibazo ibyo ari byo byose byerekeye umwirondoro wiwe w'agasanduku k'iposita ko mu buryo bw'ikoranabuhanga, yavugisha ibiro by'Iposita kuri 0791956191.



Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina