Uko umu Ajenti yafasha usaba kwandikisha aderesi ya e-P.O Box.

Búið til af Ivan Shema, Breytt Tue, 24 Des, 2024 kl 10:40 AM eftir Ivan Shema

Iyi serivisi, itangwa na Iposita, yemerera abantu n’ ibigo mu Rwanda kubona aderesi ya ePoBox mu buryo bworoshye kandi bwizewe. Abafite numero ya telefoni yemewe y’u Rwanda bashobora kwandikisha byihuse aderesi y’iposita y’ikoranabuhanga


Igihe cyo gutunganya dosiye ni umunsi 1 w'akazi kandi igiciro gishingira ku bwoko bwa dosiye: 8,000 FRW ku basaba nk'abantu ku giti cyabo na 15,000 FRW kuri dosiye zoherejwe mu izina ry'ikigo cy'ubucuruzi.


Ibisabwa:

  • Ibigo by'ubucuruzi bigomba kuba bifite TIN z'ubucuruzi zikora.

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora.

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero y’Indangamuntu


Icyitonderwa: 

  • Bitandukanye n'urubuga rw'Irembo rwa mbere, aba Ajenti ubu bafite urubuga rwabo rwihariye. Genzura neza ko winjira mu rubuga rwagenewe aba Ajenti.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usaba kwandikisha aderesi ya e-P.O Box.


  1. Jya ku rubuga rwa IremboGov rwavuguruwe rwa aba Ajenti, maze winjire muri konti yawe.


  1. Ushobora kwandikamo izina rya serivisi “Kwandikisha aderesi ya e-P.O Box” mu gasanduku ko gushakisha. Maze uyikandeho


  1. Serivisi ushobora no kuyisanga munsi y'icyiciro cya Servisi z'iposita kanda kuri “Kwandikisha aderesi ya e-P.O Box”.


  1. Soma ibisobanuro bya serivisi neza maze ukande “Saba” kugira ngo utangire dosiye.


  1. Shyiramo nomero y’usaba ya telefoni hanyuma uhitemo Icyiciro cy'usaba (Umuntu ku giti cye cyangwa ikigo). Igiciro kizahita kigaragaaza ahagana hasi.


  1. Gusabira umuntu ku giti cye: Shyiramo nomero y’indangamuntu y’usaba, amazina n'itariki y'amavuko


  1. Gusabira ikigo cy'ubucuruzi: Shyiramo TIN y'ikigo cy'ubucuruzi hanyuma amakuru, harimo amazina, imeyili, na nomero ya telefoni, bizahita bigaragara.


  1. Hitamo ishami ry'iposita wifuza, hanyuma ukande ''Komeza.''


  1. Genzura amakuru washyizemo hanyuma ushyiremo nomero y’usaba ya telefoni na imeyili usaba ashaka kujya yohererezwaho ubutumwa bugufi/imeyili bizamumenyesha aho dosiye yiwe igeze.

  2. Kanda ku kadirishya kugira ngo wemeze ko amakuru ari ukuri, hanyuma ukande Kora dosiye

  3. Uzahita uhabwa nomero yo kwishyuriraho kugira ngo usaba abashe kwishyura. Kanda “Ishyura” maze wohereze.



Icyitonderwa:

  • Numara kwishyura neza, uzabimenyeshwa nyuma y'iminota mike ko aderesi ya ePoBox yabonetse usaba akaba yayikoresha akanashobora kumanura icyemezo cyiwe. Aramutse afite ibibazo ibyo ari byo byose byerekeye umwirondoro wiwe w'agasanduku k'iposita ko mu buryo bw'ikoranabuhanga, yavugisha ibiro by'Iposita kuri 0791956191.


Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina